Matthew 18:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Niba kandi ijisho ryawe ryakugusha mu cyaha, urinogore urite kure. Icyaruta ni uko wakwinjira ahari ubugingo buhoraho ufite ijisho rimwe, aho kurohwa mu nyenga y'umuriro ufite amaso yombi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ijisho ryawe kandi nirikubera impamvu yo gukora icyaha, rinoboremo maze urijugunye kure yawe! Ikiruta ni uko wakwinjira mu bugingo ufite ijisho rimwe, aho gutabwa mu nyenga y’umuriro, ufite amaso yombi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Cyangwa ijisho ryawe nirikugusha urinogore urite kure yawe. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ijisho rimwe gusa, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu y'umuriro ufite amaso yombi.