Matthew 19:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hariho bamwe batabasha kurongora kuko bavutse ari ibiremba. Hari abandi batabibasha kuko bagizwe batyo n'abantu. Hariho n'abandi babyigomwa ubwabo kubera ubwami bw'ijuru. Ubasha kumva iryo jambo naryumve.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero hariho abantu bavutse ari ibiremba, hari abandi babigizwe n’abantu, kandi hari n’abandi bigize batyo kubera Ingoma y’ijuru. Ushobora kumva, niyumve!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko hariho ibiremba byavutse bityo mu nda za ba nyina, hariho n'inkone zakonwe n'abantu, hariho n'inkone zīkona ubwazo ku bw'ubwami bwo mu ijuru. Ubasha kubyemera abyemere.”