Matthew 19:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yezu aramusubiza ati: “Kuki umbaza ibyiza ugomba gukora? Imana yonyine ni yo nziza, niba ushaka kubona ubugingo buhoraho ujye ukurikiza Amategeko yayo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yezu aramusubiza ati «Utewe n’iki kumbaza ikiri cyiza? Umwiza ni Umwe gusa. Ariko niba ushaka kugera mu bugingo, kurikiza amategeko.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Na we aramusubiza ati“Unyitira iki mwiza? Umwiza ni umwe gusa, ni Imana. Ariko nushaka kugera ku bugingo, witondere amategeko.”