Matthew 2:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko binjira mu nzu basanga umwana ari kumwe na nyina Mariya, bamwikubita imbere baramuramya. Bahambura ibintu bazanye bifite agaciro barabimutura. Byari izahabu n'ububani n'imibavu y'igiciro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Binjiye mu nzu babona umwana, na nyina Mariya; nuko barapfukama baramuramya. Hanyuma bapfundura impago zabo, bamutura zahabu, ububani n’imibavu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bageze mu nzu basangamo umwana hamwe na nyina Mariya, barapfukama baramuramya. Maze bahambura imitwaro yabo, bamutura amaturo y'izahabu n'icyome n'ishangi.