Matthew 2:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Herodi abonye ko ba bahanga bamutengushye ararakara cyane. Nuko yohereza abantu kwica abana b'abahungu bose b'i Betelehemu n'abo mu mirenge yose ihakikije, bamaze imyaka ibiri cyangwa batarayigezaho, agereranyije n'igihe ba bahanga bari bamubwiye ko ari bwo babonye ya nyenyeri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Herodi abonye ko abanyabwenge bamubeshye, ararakara cyane, maze yohereza abica abana bose bo kuri Betelehemu n’abo ku mirenge yose iyikikije, bamaze imyaka ibiri n’abatarayigezaho, akurikije igihe yari yasobanuriwe n’abanyabwenge.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Herode abonye ko yatengushywe na ba banyabwenge ararakara cyane, aratuma ngo bice abana b'abahungu bose bari i Betelehemu no mu misozi yose iri bugufi bwaho, bamaze imyaka ibiri n'abatarayimara, nk'uko yagereranyije igihe yasobanuriwe n'abo banyabwenge.