Matthew 20:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Na none nka saa kumi n'imwe yongera gusohoka, asanga abandi bahagaze aho arababaza ati: ‘Kuki mwahagaze aho umunsi wose nta cyo mukora?’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yongera kugenda ku isaha ya cumi n’imwe, abona n’abandi bahagaze, arababwira ati ’Ni iki gituma mwahagaze aha ngaha umunsi wose nta cyo mukora?’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Isaha zibaye cumi n'imwe arasohoka, asanga abandi bahagaze arababaza ati ‘Ni iki kibahagaritse hano umunsi wose nta cyo mukora?’