Matthew 21:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni ko kubwira Yezu bati: “Aho ntiwiyumvira ibyo bavuga?” Arabasubiza ati: “Yee, ndabyumva. Ariko se ntimwasomye Ibyanditswe ngo ‘Wateganyije ko ibitambambuga n'abana bonka bagusingiza’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni ko kumubwira bati «Aho urumva ibyo bariya bavuga?» Yezu arabasubiza ati «Ndabyumva, ariko se ntimwigeze musoma aya magambo ngo ’Witeguriye igisingizo mu kanwa k’abakiri ku ibere n’ibitambambuga’?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Baramubaza bati “Aho urumva ibyo aba bavuga?”Yesu arabasubiza ati “Yee, ntimwari mwasoma ngo ‘Mu kanwa k'abana bato n'abonka wabonyemo ishimwe ritagira inenge’?”