Matthew 21:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Arabukwa igiti cy'umutini kiri ku nzira. Akigeze iruhande asanga ari amababi masa maze arakibwira ati: “Ntukere imbuto ukundi!” Ako kanya icyo giti kiruma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abonye igiti cy’umutini hafi y’inzira, aracyegera, ariko agisangana ibibabi bisa. Nuko arakibwira ati «Ntuzagire imbuto wera ukundi!» Maze ako kanya icyo giti cy’umutini kiruma.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abona umutini iruhande rw'inzira arawegera, asanga utariho imbuto keretse ibibabi gusa, arawubwira ati “Ntukere imbuto iteka ryose.” Muri ako kanya uruma.