Matthew 21:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Yezu yinjira mu rugo rw'Ingoro y'Imana. Abakuru bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango y'Abayahudi bajya aho yari ari yigisha, baramubaza bati: “Uvana he ubushobozi bwo gukora ibyo ukora? Ni nde wabuguhaye?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe amaze kwinjira mu Ngoro ariho yigisha, abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango, baramusanga bati «Ibyo ubikoresha bubasha ki? Ni nde waguhaye ubwo bubasha?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yinjiye mu rusengero, abatambyi bakuru n'abakuru b'ubwo bwoko baza aho ari yigisha, baramubaza bati “Ufite butware ki bugutera gukora ibyo? Ni nde wabuguhaye?”