Matthew 21:28 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Mbese iby'uyu mugani mubivugaho iki? Habayeho umugabo akagira abahungu babiri. Asanga uwa mbere aramubwira ati: ‘Mwana wanjye, uyu munsi ujye gukorera ibiti by'imizabibu.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ngaho nimumbwire uko mubyumva. Umugabo yari afite abahungu babiri. Asanga uwa mbere, aramubwira ati ’Mwana wanjye, uyu munsi jya gukora mu mizabibu.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ariko ibi mubitekereza mute? Habayeho umuntu wari ufite abana babiri, asanga umukuru aramubwira ati ‘Mwana wanjye, genda uhingire uruzabibu rwanjye.’