Matthew 21:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko imbaga y'abantu bari kumwe na we, bamwe imbere abandi inyuma, barangurura amajwi bati: “Hozana! Harakabaho Mwene Dawidi! Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani! Mu ijuru nibasingize Imana bati: ‘Hozana!’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko imbaga y’abantu yari imushagaye, bamwe imbere abandi inyuma, bose barangurura amajwi bati «Hozana! Harakabaho mwene Dawudi! Nasingizwe Uje mu izina rya Nyagasani! Hozana, nahabwe impundu mu ijuru!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Itara ry'abantu bamushagaye bararangurura bati “Hoziyana mwene Dawidi, hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka! Hoziyana ahasumba hose!”