Matthew 22:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abagaragu bahita bagenda bakwira amayira, bakoranya abo babonye bose ari abeza ari ababi. Nuko inzu y'ubukwe yuzura abatumirwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abo bagaragu bakwira amayira, bakoranya abo babonye bose, ari ababi, ari n’abeza, maze inzu y’ubukwe yuzura abatumirwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abo bagaragu barasohoka bajya mu nzira, bateranya abo babonye bose, ababi n'abeza, inzu yo gucyurizamo ubukwe yuzura abasangwa.