Matthew 23:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z'abigishamategeko n'Abafarizayi, kuko mukingirana abantu mukababuza kwinjira mu bwami bw'ijuru, ubwanyu ntimwinjire kandi abashaka kwinjira mukabakumira. [
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mutesha abantu irembo ry’Ingoma y’ijuru! Ubwanyu ntimwinjira, maze n’ababishaka ntimureke binjira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ariko mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwugarira ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batabwinjiramo, namwe ubwanyu ntimwinjiremo kandi n'abashaka kwinjiramo ntimubakundire. [