Matthew 23:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z'abigishamategeko n'Abafarizayi, kuko mucuragana mu nyanja no mu bihugu muhirimbanira kugira uwo mwemeza idini, mwamara kumushyikira mukamuhindura uwo kurohwa mu nyenga y'umuriro, ndetse biruse ibyanyu incuro ebyiri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mubungera mu nyanja no mu bihugu kugira ngo mugire uwo muhindura, kandi mwamubona mukamugira uwo kujugunywa mu nyenga y’umuriro bitambutse ibyanyu incuro ebyiri!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko muzererezwa mu nyanja no mu misozi no guhindura umuntu umwe ngo yemere idini yanyu, ariko iyo ahindutse, mutuma abaruta inkubwe ebyiri kuba umwana w'i Gehinomu.