Matthew 23:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Byose babikorera kwibonekeza, ni cyo gituma bakunda kongēra udufuka batwaramo udupapuro tw'Ibyanditswe, kandi bagahinura incunda z'amakanzu yabo bakazigira ndende.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muri byose bakorera kugira ngo abantu bababone. Ni cyo gituma barushanwa gutwara ku kuboko no ku gahanga udupapuro twanditseho Amategeko, n’incunda z’imyambaro yabo bakazigira ndende.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ahubwo imirimo yabo yose bayikorera kugira ngo abantu babarebe: n'impapuro bambara zanditsweho amagambo y'Imana bazāgura, bakongēra inshunda z'imyenda yabo,