Matthew 25:44 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Icyo gihe na bo bazamusubiza bati: ‘Nyagasani, ni ryari twakubonye ushonje, ufite inyota, uri umushyitsi, ubuze icyo wambara, urwaye cyangwa uri imfungwa maze ntitugufashe?’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko abo na bo bazamubaze bati ’Nyagasani, twakubonye ryari ushonje cyangwa ufite inyota; uri umugenzi cyangwa wambaye ubusa; urwaye cyangwa uri imbohe ntitwagufasha?’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Na bo bazamusubiza bati ‘Mwami, twakubonye ryari ushonje, cyangwa ufite inyota, cyangwa uri umushyitsi, cyangwa wambaye ubusa, cyangwa urwaye, cyangwa uri mu nzu y'imbohe, ntitwagukorera?’