Matthew 26:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko Umwana w'umuntu agiye kwicwa nk'uko Ibyanditswe bivuga kuri we. Nyamara ugiye kumugambanira azabona ishyano. Icyari kuba cyiza kuri uwo muntu ni iyo aba ataravutse.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko Umwana w’umuntu aragiye nk’uko Ibyanditswe bimuvuga! Ariko rero hagowe uwo muntu wemeye kugambanira Umwana w’umuntu; icyari kuba cyiza ni uko uwo muntu aba ataravutse!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwana w'umuntu aragenda nk'uko byanditswe kuri we, ariko uwo muntu ugambanira Umwana w'umuntu azabona ishyano, ibyajyaga kumubera byiza ni uko aba ataravutse.”