Matthew 26:34 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yezu aramusubiza ati: “Ndakubwira nkomeje ko muri iri joro, inkoko ijya kubika umaze kunyihakana gatatu.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yezu aramubwira ati «Ndakubwira ukuri: iri joro, isake itarabika, uranyihakana gatatu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yesu aramubwira ati “Ndakubwira ukuri yuko muri iri joro, inkoko itarabika uri bunyihakane gatatu.”