Matthew 26:45 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko asubira aho yasize abigishwa be arababwira ati: “Mbese muracyasinziriye? Muriruhukiye? Yemwe, igihe kiregereje kugira ngo Umwana w'umuntu agabizwe abanyabyaha.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma asanga abigishwa be, arababwira ati «Noneho nimusinzire, muruhuke! Dore isaha irageze, Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abanyabyaha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze agaruka aho abigishwa bari arababwira ati “Musinzire noneho, muruhuke. Dore igihe kirenda gusohora, Umwana w'umuntu agambaniwe mu maboko y'abanyabyaha.