Matthew 26:55 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubwo nyine Yezu ni ko kubaza igitero cy'abantu bari baje ati: “Kuki muje kumfata mwitwaje inkota n'amahiri nk'abagiye gufata igisambo? Iminsi yose nicaraga mu rugo rw'Ingoro y'Imana nigisha, ntimwamfashe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo nyine Yezu abwira rubanda, ati «Mwaje n’inkota n’ibibando kumfata nk’aho ndi igisambo! Nyamara buri munsi nari nicaye mu Ngoro y'Imana nigisha, ntimwamfata.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo mwanya Yesu abaza igitero ati “Harya muhurujwe no kumfata nk'uko muzira umwambuzi, mufite inkota n'inshyimbo? Nicaraga mu rusengero iminsi yose nigisha, kuki mutamfashe?