Matthew 26:58 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubwo Petero amukurikirira kure aza kugera mu rugo rw'Umutambyi mukuru, arinjira yicarana n'abakozi baho, ashaka kureba amaherezo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Petero yari yamukurikiye yitaruye kugera ku ngoro y’umuherezabitambo mukuru, arinjira yicarana n’abagaragu bo mu rugo, ashaka kumenya amaherezo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Petero amukurikira arenga ahinguka agera ku rugo rw'Umutambyi mukuru, arujyamo yicarana n'abagaragu ngo arebe amaherezo.