Matthew 26:69 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gihe Petero yari yicaye hanze mu rugo. Umwe mu baja aramwegera aramubwira ati: “Nawe wari kumwe na Yezu wo muri Galileya!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho ubwo Petero yari yicaye hanze mu rugo. Umuja aregera, aramubwira ati «Nawe wari kumwe na Yezu Umunyagalileya.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubwo Petero yari yicaye hanze mu rugo, umuja aramwegera aramubwira ati “Nawe wari kumwe na Yesu w'Umunyagalilaya.”