Matthew 26:75 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Petero ni ko kwibuka ijambo Yezu yari yavuze ati: “Inkoko irajya kubika umaze kunyihakana gatatu.” Asohoka ashavuye, ararira cyane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Petero yibuka ijambo Yezu yari yamubwiye, ati «Isake itarabika, uraba unyihakanye gatatu.» Nuko, arasohoka, arirana ishavu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Petero yibuka ijambo Yesu yari yavuze ati “Inkoko itarabika uri bunyihakane gatatu.” Arasohoka ararira cyane.