Matthew 27:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bazingazinga ikamba ry'amahwa barimutamiriza ku mutwe, bamufatisha ikibingo mu kuboko kw'iburyo. Nuko bakajya bamupfukamira bamushinyagurira bati: “Urakarama Mwami w'Abayahudi!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
hanyuma baboha ikamba ry’amahwa, barimutamiriza mu mutwe, bamufatisha n’urubingo mu kiganza cy’iburyo. Bagatera ivi imbere ye, bakamushungera bavuga bati «Urakarama, Mwami w’Abayahudi!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
baboha ikamba ry'amahwa barimwambika mu mutwe, n'urubingo mu kuboko kwe kw'iburyo baramupfukamira, baramushinyagurira bati “Ni amahoro, mwami w'Abayuda!”