Matthew 27:46 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahagana mu masaa cyenda Yezu avuga aranguruye ati: “Eli, Eli, lama sabakitani?” Ni ukuvuga ngo: “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ahagana ku isaha ya cyenda, Yezu avuga mu ijwi riranguruye, ati «Eli, Eli, lama sabaktani?» Bivuga ngo «Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze ku isaha ya cyenda Yesu avuga ijwi rirenga ati “Eli, Eli, lama sabakitani?” Bisobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?”