Matthew 27:64 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko rero, mutegeke ko barinda imva kugeza ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be bataza kwiba umurambo bakabeshya rubanda ngo ‘Yazutse’, maze icyo kinyoma cya nyuma kikaruta icya mbere.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko rero, tegeka ko barinda imva kugeza ku munsi wa gatatu, hato abigishwa be bataza kumwiba, bakabwira rubanda bati ’Yazutse mu bapfuye!’ maze icyo kinyoma cya nyuma kikaruta icya mbere.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko tegeka barinde igituro cyane bazageze ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be bataza kumwiba bakabwira abantu ngo arazutse, maze kuyoba kwa nyuma kukaruta ukwa mbere.”