Matthew 3:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Jyewe ndababatirisha amazi kugira ngo mwihane, ariko nyuma yanjye hagiye kuza undusha ububasha, ntibinkwiriye no kumukuramo inkweto. We azababatirisha Mwuka Muziranenge n'umuriro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jyewe ndababatirisha amazi kugira ngo mwisubireho, ariko Uje ankurikiye andusha ububasha, ndetse sinkwiriye no kumukuramo inkweto; We azababatirisha Roho Mutagatifu n’umuriro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Jyeweho ndababatirisha amazi ngo mwihane, ariko uzaza hanyuma yanjye andusha ubushobozi, ntibinkwiriye no kumutwaza inkweto. Ni we uzababatirisha Umwuka Wera n'umuriro,