Matthew 4:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yigiye imbere gato abona abandi bavandimwe babiri, Yakobo na Yohani bari hamwe na se Zebedeyi mu bwato, batunganya imitego barobeshaga. Na bo Yezu arabahamagara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yigiye imbere, abona abandi bavandimwe babiri, Yakobo mwene Zebedeyi, na murumuna we Yohani, bari mu bwato hamwe na se Zebedeyi; bariho basana inshundura zabo. Nuko arabahamagara.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yicumye imbere abona abandi bavandimwe babiri, umwe ni Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, bari mu bwato hamwe na se Zebedayo bapfundikanya inshundura zabo, arabahamagara.