Matthew 5:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Muri umunyu w'isi. Ariko se iyo umunyu wamaze gukayuka wakongera kuryoshywa n'iki? Nta cyo uba ukimaze, ahubwo ujugunywa hanze abantu bakawukandagira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muri umunyu w’isi. Ariko se umunyu wakayutse, bawusubirishamo iki uburyohe? Nta kandi kamaro kawo kereka kujugunywa hanze, ugakandagirwa n’abantu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Muri umunyu w'isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n'iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira.