Matthew 5:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ndababwira nkomeje ko nta kanyuguti habe n'akadomo na kamwe ko mu Mategeko kazavaho, kugeza ubwo byose bizaba birangiye, ijuru n'isi bigashira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, ndababwira ukuri: kugera igihe ijuru n’isi bizashirira, nta kanyuguti, nta n’akadomo kazava mu Mategeko ibyo byose bitarangiye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n'isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.