Matthew 5:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umuntu wese uzaca ku itegeko rimwe, naho ryaba rito muri ayo yose, akigisha abantu kugenza nka we, azagirwa uwa nyuma mu bwami bw'ijuru. Ariko uzayumvira akayigisha abandi, azitwa mukuru mu bwami bw'ijuru.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko rero, uzarenga kuri rimwe muri ayo mategeko yoroheje, kandi akigisha n’abandi kugenza batyo, azitwa igiseswa mu Ngoma y’ijuru. Naho uzajya ayakurikiza akayatoza abandi, azitwa umuntu ukomeye mu Ngoma y’ijuru.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko uzica rimwe ryo muri ayo mategeko naho ryaba ryoroshye hanyuma y'ayandi, akigisha abandi kugira batyo, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mutoya rwose. Ariko uzayakora akayigisha abandi, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mukuru.