Matthew 5:32 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko jyewe ndababwira ko umuntu wese wirukana umugore we, bitavuye ku kubana kutemewe n'Amategeko, nyuma agacyurwa n'undi mugabo, aba amugize umusambanyi. Byongeye kandi ucyura umugore wirukanywe, na we aba asambanye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho jye mbabwiye ko umuntu wese usenda umugore we — usibye iyo babanaga bitemewe — aba amuteye gusambana; n’ucyura umugore wasenzwe, aba asambanye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese usenda umugore we atamuhora gusambana, aba amuteye gusambana, kandi uzacyura uwasenzwe azaba asambanye.