Matthew 6:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Igihe mwigomwe kurya ntimukijime mu maso nk'abantu b'indyarya bakambya agahanga, kugira ngo abantu bamenye ko bigomwe kurya. Ndababwira nkomeje ko ingororano yabo baba bamaze kuyishyikira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe musiba kurya, ntimukijime mu maso nk’uko indyarya zibigira: zikambya agahanga kugira ngo babone ko zisiba. Ndababwira ukuri: ziba zashyikiriye ingororano yazo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi nimwiyiriza ubusa ntimukabe nk'indyarya zigaragaza umubabaro, kuko bagaragaza umubabaro kugira ngo abantu babarebe ko biyirije ubusa. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo.