Matthew 6:25 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Reka mbabwire rero ku byerekeye ubuzima: ntimukabunze imitima mwibaza icyo muzarya [cyangwa icyo muzanywa] cyangwa icyo muzambara. Mbese ubuzima ntiburuta ibyokurya, n'umubiri ukaruta imyambaro?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni cyo gituma mbabwira nti ’Mwihagarikwa imitima n’uko muzamera, ari ku bibatunga cyangwa ku byo muzambika umubiri wanyu.’ Ubugingo se ntiburuta ibyo kurya? Umubiri se wo nturuta umwambaro?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ni cyo gitumye mbabwira nti: ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa muti ‘Tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby'umubiri wanyu ngo ‘Tuzambara iki?’ Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, umubiri nturuta imyambaro?