Matthew 8:28 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yezu afata hakurya mu ntara y'Abanyagadara, abantu babiri bahanzweho bavumbuka mu irimbi baza bamusanga. Bari bateye ubwoba ku buryo nta muntu wari ukinyura iyo nzira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amaze gufata inkombe yo hakurya mu gihugu cy’Abanyagadara, abagabo babiri bahanzweho na roho mbi baturuka mu irimbi, baza bamusanga; bari ibintu by’ibinyamaswa, ntihagire utinyuka kunyura iyo nzira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Amaze gufata hakurya mu gihugu cy'Abagadareni, ahura n'abantu babiri batewe n'abadayimoni bava mu mva, bari abasazi cyane bituma ari nta watinyuka kunyura muri iyo nzira.