Matthew 9:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yezu arabasubiza ati: “Mbese mu bukwe abasangwa bashobora kugira agahinda, umukwe akiri kumwe na bo? Nyamara igihe kizagera umukwe avanwe muri bo, ni bwo bazigomwa kurya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yezu arabasubiza ati «Birakwiye se ko abakwe bagira ishavu bakiri kumwe n’umukwe? Ariko hazaza igihe umukwe azabavanwamo, ni bwo bazasiba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yesu arabasubiza ati “Abasangwa ntibabasha kugira agahinda bakiri kumwe n'umukwe, ariko iminsi izaza, ubwo umukwe azabavanwamo, ni bwo baziyiriza ubusa.