Matthew 9:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nta n'usuka inzoga y'umubira mu mpago z'impu zishaje. Uwabikora, impago zaturika zikangirika inzoga igasandara. Ahubwo inzoga y'umubira bayisuka mu mpago zikiri nshya, ntihagire icyangirika muri byombi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, naho ubundi amasaho yasandara, divayi ikameneka, kandi ya masaho akaba apfuye ubusa. Ubusanzwe bashyira divayi nshya mu masaho mashya, byombi bikarama.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nta wusuka vino y'umutobe mu mifuka y'impu ishaje, uwagira atyo iyo mifuka yaturika, vino igasandara hasi imifuka ikononekara. Ahubwo vino y'umutobe isukwa mu mifuka mishya, byombi bikarama.”