Matthew 9:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bamuzanira umuntu umugaye bamuhetse mu ngobyi, abonye ukwizera kwabo abwira uwo murwayi ati: “Humura mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi. Yezu abonye ukwemera kwabo, abwira ikirema ati «Izere, mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi, nuko Yesu abonye kwizera kwabo abwira icyo kirema ati “Mwana wanjye, humura ibyaha byawe urabibabariwe.”