Micah 1:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibigirwamana byose biyirimo bizajanjagurwa, ibintu bahongeye indaya zo mu ngoro zabyo byose bizakongoka, amashusho yose basenga nzayamenagura. Samariya yakungahajwe n'ibyo bahongaga izo ndaya, nyamara abanzi bazabijyana, na bo babihonge indaya!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amashusho yayo yose azajanjagurwa, amaturo bayahaga yose ajugunywe mu muriro; ibigirwamana byayo byose nzabimenagura, kuko byagwijwe n’inyungu ziturutse ku buhabara, nuko bizasubire aho byavuye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibishushanyo byaho bibajwe byose bizamenagurwa, n'indamu mbi zaho zose zizatwikwa n'umuriro, kandi ibigirwamana byaho byose nzabirimbura kuko yabirundanyije ari ingororano za maraya, kandi bizaba ari inyiturano y'ubusambanyi.