Micah 2:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None Uhoraho aravuga ati: “Dore ndi mu migambi yo kubateza ibyago, ntimuzabasha kubyigobotora, ntimuzongera kugendana ubwirasi, erega ibyo bizaba ari ibihe bibi!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya: Nanjye ngambiriye kubatera icyago mutazashobora kwigobotora, cyangwa ngo mugende mwemaraye, kuko kizaba ari igihe cy’amakuba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati “Dore ngambiriye guteza uyu muryango icyago, ntabwo muzagikira cyangwa ngo mwongere kugendana umujindiro, kuko icyo gihe kizaba ari igihe kibi.