Micah 2:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Bwoko bwanjye, muri iyi minsi mumeze nk'abanzi. Abigendera nta cyo bikanga kandi batabarwanya mubacuza imyenda yabo myiza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho mwebwe mwafashe umuryango wanjye nk’abanzi banyu; abavuye mu ntambara bigendera mu mahoro, mubacuza ibishura byabo bari biteye!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ariko mu bihe bishize ubwoko bwanjye bwahagurutse bumeze nk'umubisha, abagenda ari abanyamahoro badashaka kurwana mubambura ibishura bīteye ku mikenyero yabo.