Micah 6:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muzarya ariko ntimuzahāga, inda zanyu zizafatana n'umugongo, ibyo muziteganyiriza muzabinyagwa, ibyo mutazanyagwa bizatsembwa n'intambara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uzarya ariko ntuzahaga, inzara izahora iwawe. Uzazigama ariko nta cyo uzashobora gutunga, n’icyo watunga nakigabiza inkota.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uzarya we guhaga n'iwawe hazabamo ubusa, uzabijyana ariko ntuzabisohoza amahoro, kandi icyo uzahakura nzagitsembesha inkota.