Micah 6:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwakurikije imyifatire mibi y'Umwami Omuri, mwagenje nk'umuryango w'umwana we Ahabu, koko mwakurikije urugero rwabo! Ni cyo gituma nzatsemba uyu murwa, namwe abawutuye muzasekwa. Muzakorwa n'isoni nk'abandi bo mu bwoko bwanjye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Wizirika ku mategeko ya Omari, no ku migenzereze yose y’inzu ya Akabu; ugakurikiza amabwiriza yabo, ari na yo mpamvu nzaguhindura amatongo! Abaturage bawe nzabagira iciro ry’imigani, ukazagerekwaho n’ikimwaro cy’umuryango wanjye!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko amategeko ya Omuri n'ibyakozwe n'umuryango wa Ahabu byose bikomezwa, namwe mugakurikiza imigenzo yabo, bigatuma nkugira umusaka n'abaturage baho bakabimyoza, kandi muzagerekwaho n'igitutsi batuka ubwoko bwanjye.”