Micah 6:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bwoko bwanjye, nimuzirikane ibyerekeye Balaki umwami wa Mowabu. Yafashe umugambi wo kubagirira nabi nimuzirikane icyo Balāmu mwene Bewori yamushubije. Nimuzirikane uko byagenze muvuye i Shitimu mujya i Gilugali, bityo muramenya ko jyewe Uhoraho nabagiriye neza.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ibuka kandi, muryango wanjye, icyo Balaki, umwami wa Mowabu, yari agambiriye, n’icyo Balamu, mwene Bewori, yamushubije! Wibuke n’uko wanyuze i Shitimu ukagera i Giligali, bityo umenye ibikorwa byiza Uhoraho yagukoreye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yemwe mwa bwoko bwanjye, noneho mwibuke icyo Balaki umwami w'i Mowabu yagambiriye, n'icyo Balāmu mwene Bewori yamushubije. Mwibuke uhereye i Shitimu ukageza i Gilugali, kugira ngo mumenye ibyo gukiranuka Uwiteka yakoze.”