Micah 6:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese Uhoraho yanezezwa n'ibitambo by'amasekurume ibihumbi n'ibihumbi? Ese yanezezwa no guturwa amavuta y'iminzenze atemba nk'inzuzi zitabarika? Mbese ni ngombwa gutamba impfura yanjye kubera ibicumuro byanjye? Ese natamba uwo nibyariye kugira ngo abe icyiru cy'ibyaha byanjye?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho se yakwemera amapfizi y’intama agahumbagiza, cyangwa se amavuta atemba nk’imivu? Nzamutura se umwana wanjye w’uburiza, ngo abe icyiru cy’ubugome bwanjye, cyangwa se umwana wo mu bura bwanjye, ngo abe impongano y’ibyaha byanjye bwite?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aho Uwiteka yakwemera amapfizi y'intama ibihumbi, cyangwa imigezi y'amavuta ya elayo inzovu? Ese natanga imfura yanjye ku gicumuro cyanjye, imbuto y'umubiri wanjye nkayihonga ku cyaha cy'ubugingo bwanjye?