Micah 7:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbega ishyano ngushije! Meze nk'ushakira imbuto ahamaze gusarurwa, meze nk'uhumba imbuto z'imizabibu, nyamara nta mbuto zo kurya zasigayeho, nta na duke mbonye two kuramira umutima.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta bwo ndagowe! Meze nk’abasaruzi bo mu cyi, cyangwa nk’abahumbahumba mu gikorera cy’imizabibu; nyamara nta n’iseri na rimwe ryo kurya, cyangwa akabuto gasigaye mu two nakundaga cyane!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbonye ishyano, kuko meze nk'ushaka imbuto zo ku mpeshyi ahamaze gusarurwa, cyangwa nk'ugiye guhumba imizabibu isarura rishize, ari nta seri ryo kurya kandi umutima wanjye urarikiye imbuto z'umutini z'umwimambere!