Micah 7:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gihe bene wanyu bazatahuka, bazaturuka mu gihugu cya Ashūru n'icya Misiri, bazaturuka mu Misiri no mu karere k'uruzi rwa Efurati, bazaturuka mu turere tw'inyanja no mu misozi bya kure.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo munsi nyine bazaza bakugana kuva Ashuru kugera mu Misiri, kuva mu Misiri kugera ku Ruzi, kuva ku nyanja kugera ku yindi, no kuva ku musozi kugera ku wundi!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo munsi bazagusanga bavuye muri Ashuri no mu midugudu yo muri Egiputa, uhereye muri Egiputa ukageza ku ruzi, uhereye ku nyanja ukageza ku yindi, uhereye ku musozi ukageza ku wundi musozi.