Micah 7:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho, fata inkoni yawe uragire ubwoko bwawe, ni bwo mukumbi wawe w'umwihariko. Uwo mukumbi wibera mu ishyamba wonyine, nyamara rizengurutswe n'ubutaka burumbuka, uwuragire i Bashani n'i Gileyadi, uwuragire nk'uko wabikoraga kera.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ragira umuryango wawe n’inkoni yawe, ari wo bushyo wahaweho umurage, busigaye ari bwonyine rwagati mu ishyamba ry’inzitane, maze burishe muri Bashani n’i Gilihadi, nk’uko byahoze kera!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ragiza ubwoko bwawe inkoni yawe, umukumbi w'umwandu wawe, bwituriye ukwabwo mu ishyamba i Karumeli kuri yo hagati, burishe mu gihugu cy'i Bashani n'i Galeyadi nko mu gihe cya kera.