Micah 7:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bazunamira Uhoraho Imana yacu, bazasohoka mu bigo ntamenwa byabo bahinda umushyitsi, bazagira ubwoba batinye. Bazacishwa bugufi bikurure hasi, bazamera nk'inzoka n'ibindi bikōko bikurura inda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bazarigata umukungugu nk’inzoka, cyangwa nk’ibindi bikoko byikurura ku butaka. Bazasohoka mu bigo byabo bikomeye, basange Uhoraho, Imana yacu, badagadwa, bazahinde umushyitsi kandi bagire ubwoba kubera wowe!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bazarigata umukungugu nk'inzoka, bazava mu bwihisho bwabo nk'ibyikurura hasi bahinda umushyitsi, bazaza ku Uwiteka Imana yacu babēbēra, bazatinya babitewe na we.