Micah 7:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nta ndahemuka zisigaye mu gihugu, nta ntungane n'imwe ikiharangwa. Bose baca ibico byo kumena amaraso, umuntu wese ahīga mugenzi we kugira ngo amugushe mu mutego.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta ndahemuka ikirangwa mu gihugu, nta ntungane ikiboneka mu bantu! Bose bararikiye kumena amaraso, buri muntu arashandikira umuvandimwe we umutego.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abubaha Imana bashize mu isi kandi mu bantu nta n'umwe utunganye, bose bacira igico kuvusha amaraso, umuntu wese ahigisha mwene se ikigoyi amutega.